Isuka :

Isuka ni igikoresho cy’ingenzi mu buhinzi.

Kuva kera ni yo nkuru mu bikoresho by’Umunyarwanda.

Mu Rwanda hahoze amoko menshi y’amasuka Abazungu bataratwadukamo, ayo moko yavaga mu turere tumwe tw’u Rwanda.

Bayitiriraga utwo turere. Hari amasuka yacurirwaga i Buramba, ayo akitwa «Amaramba».

Hari ayacurirwaga mu Busanza, ayo akitwa «Amasanza».

Ayacurirwaga mu Kinyaga hafi y’i Bushi,yitwaga «Amashikazi». Hari n’ayacurirwaga I Gishali (mu Birambo bya Gishali), ayo akitwa «Amanyagishali».

Hari n’utundi dusuka dutoya cyane bita inshyamuro, nyirabunyagwa cyangwa inkonzo, bakoresha batera intabire cyangwa babagara.

Na n’ubu turacyakoreshwa. Amasuka ya kera yo yasimbuwe n’aya kizungu.

Ayo ya kizungu Abanyarwanda bayahimbye amazina bakurikije ibyapa biyariho: nka Cyapangona, Cyapamusambi,… Usanga na yo adahwanyije gukomera. Ayo yose yitwa «Rugori».

Kera abacuzi b’Abanyarwanda ntibari bafite ibikoresho bihagije.

Uko u Rwanda rukomeza kujya mbere, n’abacuzi batewe inkunga, babona ibikoreshobihagije, inganda zikomeye n’impuguke muri uwo mwuga, barushaho kuducurira byinshi.

Isuka ifitiye akamaro kanini u Rwanda n’ibindi bihugu biyikoresha.